Icyorezo cya Virusi ya Ebola n'Icyorezo cya Virusi ya Marburg

Icyorezo cya Virusi ya Ebola n'Icyorezo cya Virusi ya Marburg ni iki?

Icyorezo cya Virusi ya Ebola (EVD) n'Icyorezo cya Virusi ya Marburg (MVD) ni ibyorezo biboneka gake ariko bikomeye cyane biterwa na virusi zitandukanye. Wabisanga mu matsinda y'ibyorezo yitwa Umuriro ukabije utera kuva amaraso biturutse kuri virusi (VHFs).

Nubwo ibi ari ibyorezo bibiri bitandukanye biterwa na virusi zitandukanye, uburwayi zitera ni bumwe. Kubw'izo mpamvu, uburyo ibi byorezo bivurwa mu bigo nderabuzima n'ubuvuzi rusange ni bumwe.

Ibi byorezo byandura bite?

Ushobora kwandura EVD cyangwa MVD niba amatembabuzi y'umubiri y'umuntu urwaye (cyangwa wishwe) na kimwe muri ibi byorezo akugiye mu maso, mu zuru, mu kanwa, cyangwa ku mubiri aho wakomeretse.

Amatembabuzi y'umubiri ni:

  • Amaraso
  • Amacandwe (igikororwa)
  • Icyuya
  • Inkari (ibinyarwa)
  • Amazirantoki (ibyitumwa)
  • Ibirutsi (Ibigarurwa)
  • Amashereka
  • Isoha (amazi afubitse uruhinja ruri mu nda)
  • Amasohoro

Ayo mazi ashobora gutera indwara nubwo yaba yumye.

Abantu bakora mu bigo by'ubuvuzi (nk'abaforomo n'abaganga), abo mu muryango ba bugufi bita ku muntu wa hafi wo mu muryango urwaye, n'abantu bagira uruhare mu kwiraburira uwapfuye n'imihango y'ishyingura baba bafite ibyago byinshi cyane.

Nta byago biba bihari ku bantu batitaye cyangwa batahuye n'umuntu urwaye EVD cyangwa MVD.

Ni ibihe bimenyetsombuzi by'ibi byorezo?

Nta bimenyetso runaka byihariye ibi byorezo gusa. Kumva urwaye EVD cyangwa MVD byaba ari ukugira:

  • Kugira Umuriro
  • Kuribwa umutwe cyangwa kugira amakonyange
  • Ubushye
  • Kugira intege nke cyangwa kumva unaniwe
  • Kumagara mu muhogo
  • Guhitwa (Kwita ibirimo amazi)
  • Ibirutsi (Ibigarurwa)
  • Kuribwa mu gifu
  • Kuvirirana cyangwa kwirasira bidafite impamvu

Ni ubuhe bwoko bw'imiti cyangwa inkingo bihari?

Nta rukingo rwakurinda MVD ndetse nta muti uvura abayifite. Nta rukingo rurinda ubwoko runaka bwa EVD, ariko urukingo rurahari ku bakora mu buvuzi gusa bahura cyane n'abarwaye EVD. Nanone hariho umuti uvura ubwoko runaka bwa EVD. Abantu barwaye EVD cyangwa MVD bakwiye kwivuza uko biri kose. Amahirwe yo kubaho ni menshi mu gihe wivuje hakiri kure.

Byagenda bite ndamutse naratembereye mu bihugu birimo EVD cyangwa MVD?

Naba ndi mu kaga?

Hariho ibihugu bike cyane birimo EVD cyangwa MVD. Nyamara, nubwo waba watembereye muri ibi bihugu, ufite ibyago bike byo kwandura iyi ndwara keretse ukoze ku matembabuzi y'umubiri y'umuntu urwaye cyangwa wishwe n'imwe muri izo ndwara. Uba ufite akaga gakomeye niba:

  • Ukora mu bigo by'ubuvuzi (nk'abaforomo n'abaganga)
  • Wita ku muntu wa hafi wo mu muryango cyangwa undi mufitanye isano urwaye
  • Witabira kwiraburira uwapfuye cyangwa imihango y'ishyingura

N'iki nakora kugira ngo nirinde EVD cyangwa MVD?

Irinde gukora ku muntu urwaye ndetse wirinde gukora ku maraso cyangwa amatembuzi y'umubiri y'umuntu uwo ariwe wese. Karaba intoki zawe kenshi ukoresheje isabune n'amazi. Ntukore ku mirambo mu gihe cyo kwiraburira uwapfuye cyangwa mu mihango y'ishyungura. 

Nakora iki nyuma y'ubutembere?

Niba waratemberereye ahantu hagaragaye EVD cyangwa MVD, isuzumeho ibimenyetsombuzi (cyane kugira umuriro) mu minsi 21 nyuma y'uko uvuye muri icyo gihugu. Niba wumva utangiye kurwara, irinde gukora ku bandi bantu maze uhamagare ishami rishinzwe ubuvuzi aho utuye (mu Kinyarwanda). Niba uri gushaka ubuvuzi, uhite ubibabwira.